July 6, 2026

Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gusambanya abagabo abanje kubasindisha

Eric Semuhungu ufunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni no gukangisha gusebanya.

RIB (Rwanda Investigation Bureau) yatangaje ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abareze barenze umwe, bose ari abasore, kandi iperereza rigikomeje.

Amakuru avuga ko bamwe mu bamureze bavuga ko yabanzaga kubasindisha mbere yo kubasambanya, aho umwe avuga ko baryamanye inshuro nyinshi zirenga 15.

Uregwa we ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ibyo yakoraga n’abo basore byabaga byumvikanyweho nta gahato kabayeho.

Dosiye y’uru rubanza yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza.