Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, yaburanye ubujurire asaba kugirwa umwere, avuga ko aregwa ibinyoma bishingiye ku makimbirane afitanye na Eric Semuhungu na Xinda.
Yavuze ko atigeze ashyira hanze amashusho y’urukozasoni, ndetse ko raporo ya Rwanda Forensic Institute igaragaza ko nta ruhare yabigizemo. Anashimangira ko kuba yari “admin” wa group bidahita bimugira umunyacyaha ku byashyizwemo n’abandi.
Abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko hari ibihabanye mu byemezo by’urukiko rw’ibanze, basaba ko ibisobanuro birambuye byatangwa ku bimenyetso byifashishijwe.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwavuze ko ibimenyetso bihari bihagije, bityo urukiko rukazafata umwanzuro ku bujurire bwe.