Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha by’ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Yategetswe kandi kwishyura Nyiratuza Monique indishyi za miliyoni 2,5 Frw no gusubiza agaciro k’imodoka ye yangana na miliyoni 24 Frw, yari yagurishije atabiherewe uburenganzira.
Urukiko rwemeje ko ibyaha bifite ishingiro kuri bimwe mu birego, cyane ku mitungo yo muri Rubavu, mu gihe ku y’i Kigali bitamuhamye.