Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB yibukije Abanyarwanda ko umuntu wese uhamagawe n’umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kwitaba.
Iyo atitabye, itegeko riteganya ko ashobora kuzanwa ku gahato hifashishijwe urwandiko rw’umushinjacyaha.
RIB igaragaza ko hari abanga kwitaba, bigatuma bafatwa ku gahato, kandi isaba abaturage kubahiriza amategeko kuko kwitaba bifasha iperereza kugenda neza ndetse bikaba no mu nyungu z’uwahamagajwe.