Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, wari umaze igihe afunzwe azira ibyaha birimo uburiganya, yafunguwe nyuma y’uko Urukiko Rukuru rumukatiye igifungo cy’umwaka umwe.
Yahise arekurwa kuko yari amaze igihe kirenze umwaka afunzwe kuva mu Ukwakira 2024. Mbere yari yakatiwe imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ariko ajurira igihano kiragabanywa.
Salongo yari akurikiranyweho gushuka abantu ababeshya ko afite imbaraga zo kuvura no kugaruza ibyibwe, ibintu byatumye abaturage benshi batanga ibirego bimushinja uburiganya.