Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukorera urugomo abayobozi b’inzego za Leta. Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu kubuza isenywa ry’inyubako zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akanashishikariza abaturage kwigomeka ku buyobozi ndetse akanakoresha imvugo zikarishye zirimo no kugereranya ibyabaye na Jenoside.
Bwavuze kandi ko DC Clement yakubise umukozi w’umurenge, akamuniga ndetse akanangiza imodoka, asaba ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Hari n’abatangabuhamya bashimangiye ibyo aregwa, ndetse ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ibyaha akanabisabira imbabazi.
Ku ruhande rwe, DC Clement yemeye ko yakoze amakosa abitewe n’umujinya uterwa no kubona umushinga yari yashoyemo amafaranga menshi uri gusenywa. Yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo, agaragaza ko afite umuryango ukeneye kumwitaho ndetse yiteguye gutanga ingwate. Abamwunganira na bo bagaragaje ko yakurikiranwa ari hanze, urukiko rukaba rutarafata umwanzuro wa nyuma.