July 6, 2026

Bweyeye–Bugarama: Umuhanda utegerejwe na benshi ugiye gutangira kubakwa

RTDA yatangaje ko iri gushaka rwiyemezamirimo uzubaka umuhanda Bweyeye–Bugarama ureshya na kilometero 60,11, biteganyijwe ko imirimo izatangira muri Gicurasi 2026. Uyu mushinga uje usanga umuhanda Pindura–Bweyeye umaze kuzura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iyi mihanda izafasha kugabanya ibiciro by’ingendo no koroshya ubuhahirane, kuko ihuza imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ndetse na RDC. Ni igice cya gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorwaremezo, by’umwihariko imihanda igamije guteza imbere ubukungu n’ingendo z’abaturage.