Semuhungu Eric ari kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zimukekaho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Iburanisha ryashyizwe mu muhezo bitewe n’imiterere y’ibyaha bikekwa, ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko kurekurwa kwe bishobora kubangamira iperereza rikomeje.
Semuhungu yatawe muri yombi muri Mata 2026, akurikiranyweho n’ibindi byaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni no gusebanya. Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko ku ifungwa rye kizatangazwa ku wa 4 Gicurasi.