Uzaramba Karasira Aimable uzwi nka Prof Nigga, agiye gufungurwa kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe azira ibyaha birimo gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Yatawe muri yombi mu 2021, urukiko rumuhamya ibyaha mu 2025 rumukatira imyaka itanu, nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye igifungo kirekire. Nubwo yafungurwa, urubanza rwe rwajuririwe rukaba rugikomeje, ariko azarukurikirana ari hanze.
Karasira Aimable nubwo atashye, Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa imyaka itanu, urubanza mu bujurire rukaba rutaraburanishwa.
Mu gihe yari afunzwe, Karasira yasabye imbabazi ku magambo yavugiye kuri YouTube, anahakana kugira umugambi wo guteza amacakubiri, mu gihe urukiko rwategetse ko imitungo ye yari yarafatiriwe isubizwa.