Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro witwa Nshimiye yitabye Imana akubiswe n’inkuba mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2026, ubwo yari aryamye iwe mu Murenge wa Mukura.
Polisi yemeje aya makuru, isaba abaturage kurushaho kwirinda inkuba, cyane cyane mu bihe by’imvura, birinda ahantu hashobora guteza ibyago.
Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma, mu gihe Rutsiro ikomeje kugaragaramo impanuka z’inkuba zisiga zitwaye ubuzima bw’abantu.