July 6, 2026

Indwara ziriyongera i Karongi nyuma yo gufungwa kw’amavomo rusange

Abaturage bo mu Karere ka Karongi barasaba ko amavomo rusange yafunzwe yongera gufungurwa, kuko byabateje ikibazo cyo kubura amazi meza bakaba bari gukoresha amazi mabi abagiraho ingaruka zirimo inzoka n’impiswi.

 

Nubwo imibare igaragaza ko 96% by’abaturage bagerwaho n’amazi, hari aho amavomo rusange atagikora, bigatuma bamwe bajya kuvoma ku masoko n’imigezi idatekanye. Abaturage bavuga ko mbere bayafashaga kubona amazi meza no kugabanya indwara, ariko ubu bakaba bongeye guhura n’uburwayi.

 

Ikigo Nderabuzima cya Rubengera cyemeza ko indwara z’inzoka n’impiswi ziyongereye, zikaba ziterwa ahanini no gukoresha amazi mabi.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ikibazo giterwa n’isaran­ganya ry’amazi no kuyohereza mu miyoboro mishya, ariko bukizeza ko bizakemuka ayo mazi namara kugera hose.