July 6, 2026

Ubugome bukabije i Kigali! Yashukaga abakobwa kuri WhatsApp akabajyana mu gashyamba akabasambanya

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye, abashukisha kubaha akazi. Uyu mugabo yakoreshaga urubuga rwa WhatsApp rwitwa “shaka umukunzi”, aho yabonaga abakobwa bashaka akazi akabegera akabizeza ko azabafasha.

 

Iyo bemeranyaga, yabashukaga akabajyana mu gashyamba hafi y’aho atuye, akabasambanya ku gahato ndetse akanabambura ibyabo abatera ubwoba ko abica. Iperereza ryagaragaje ko mu bo yasambanyije harimo n’umwana utarageza imyaka y’ubukure, ndetse hari n’abagerageje kumurwanya bakakomereka.

 

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana. RIB yashimiye abatanze amakuru yatumye afatwa, inaburira abandi bose ko ibyaha nk’ibi bitazihanganirwa.