Abakora uburaya mu Mujyi wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, bavuga ko hari abakiliya babasaba gukora imibonano mpuzabitsina badakoresheje agakingirizo, cyane cyane iyo bemeye gutanga amafaranga menshi. Abashinzwe ubuzima bavuga ko iyi myitwarire ishobora kongera ibyago byo kwanduzanya no gukwirakwiza Virusi Itera Sida (HIV), kuko umwe muri babiri bakora uburaya i Rusizi afite yanduye Sida.
Umukozi mu ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi, Wenceslas Habarugira, yabwiye IGIHE ko i hafi kimwe cya kabiri cy’abakora uburaya muri Rusizi bafite ubwandu bwa HIV.
Ati “Kimwe cya kabiri cy’abantu bakora uburaya baba baranduye ni yo mibare iriho.”
Umwe mu bakora uburaya i Kamembe yavuze ko hari abakiliya babageraho bafite amafaranga menshi bakamusaba gukora imibonano mpuzabitsina badakoresheje agakingirizo.
Ati “Umugabo arakubwira ngo araguha menshi mukorere aho, cyangwa aguhe make akoreshe agakingirizo. Kubera ko nawe uba uzi uko uhagaze, uhitamo ukavuga ngo nubundi nararangiye, ntacyo ndamira.”
Yavuze ko hari n’abakiliya bashobora kwemera gukoresha agakingirizo ariko bakagakuramo mu gihe imibonano yatangiye.
Ati “Hari n’ukubeshya ko ayambaye, mwatangira igikorwa akayambura, mukaba mwanarwana.”
Undi ukora uyu mwuga na we avuga ko akenshi ikibazo gituruka ku bakiriya b’abagabo, cyane cyane abanga gukoresha agakingirizo.
Ati “Ni abagabo. Nta mugore wakwanga gukoresha agakingirizo. Iyo umukobwa asabye ko gakoreshwa, hari umugabo uvuga ko atagakoresha, umukobwa akabura amahitamo.”
Uyu mukobwa avuga ko hari abakiriya bamugezeho bakamuhitishamo amafaranga menshi ariko bakifuza ko imibonano ikorwa nta gakingirizo.
Ati “Baraza bakampitishamo bati urafata menshi nkambure cyangwa urafata make nkambare. Umutimanama wawe ni wo uguhitiramo.”
Yatanze urugero rw’umukiliya ushobora gutanga amafaranga 50.000 Frw aho gutanga 10.000 Frw, ariko amafaranga menshi akaza asaba ko imibonano ikorwa nta gakingirizo.
Ati “Nonese umuntu yaguhereza ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi icumi, wahitamo iki muri ibyo byombi? Uhita uhitamo menshi ugakoreraho.”
Raporo ya RDHS 2025, yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye igaragaza ko 2,2% by’Abanyarwanda bafite imyaka 15-49 bafite HIV. Abagore bafite ubwandu ni 2,8%, mu gihe abagabo ari 1,5%.
Ubwandu buri hejuru mu mijyi kurusha mu cyaro, kuko muri rusange ari 3.3% mu batuye mu mijyi, ugereranyije na 1.7% mu cyaro. Umujyi wa Kigali ni wo ufite igipimo kiri hejuru, cya 3.7%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru iri ku gipimo cya 1.0%.
Abakiri bato na bo bavuga ko iki kibazo gihari
Monique [izina ryahinduwe] umwe mu bakora uburaya ukiri muto, avuga ko nubwo amaze igihe atabona abakiliya, abo yaherukaga guhura na bo bamwe batashakaga gukoresha agakingirizo.
Ati “Njye simperuka gusambana, ariko ubwo mbiheruka uwo twabikoze yashakaga gukorera aho, ndabyanga. Abahungu akenshi baba bashaka gukorera aho ngo ntibarire ibombo mu ishashi.”
Umusore witwa Kubwimana yavuze ko abasore usanga badakunda gukoresha agakingirizo.
Ati “Abenshi badakoresha agakingirizo ni abasore. Usanga umukobwa arimo kumwingingira kugakoresha, undi akavuga ko atagakoresha, umukobwa akabura amahitamo akamureka, bakaryamana batikingiye.”
RBC ivuga ko inzoga n’amafaranga bishuka benshi
Umukozi wa RBC ushinzwe serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA mu bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura no kuyikwirakwiza, Zephanie Nzeyimana, yabwiye IGIHE ko kunywa inzoga cyane no gushaka amafaranga bishobora kugira uruhare mu gutuma bamwe mu bakora uburaya badakoresha agakingirizo.
Ati “Ni imyitwarire y’abagore n’abakobwa bakora uburaya. Akenshi usanga bakoresha inzoga cyane, noneho bigatuma gukoresha agakingirizo bijya hasi.”
Akomeza avuga ko iyo umukiLiya atanze amafaranga menshi ariko agasaba ko imibonano ikorwa nta gakingirizo, hari abashobora kwemera kubera gushaka amafaranga.
Ati “Iyo hari umukiliya ubahaye amafaranga menshi akababwira ko nta gakingirizo kazakoreshwa, kubera ko baba bashaka amafaranga bahitamo kudakoresha agakingirizo.”
Nzeyimana avuga ko RBC yashyizeho uburyo bukomatanyije bwo gukumira ikwirakwira rya HIV, aho abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura bahabwa uburyo butandukanye bwo kwirinda.
Ati “RBC ikoresha uburyo bukomatanyije bwo kurinda Virusi Itera Sida butandukanye ku muntu umwe (combination prevention). Umuntu tukamuha uburyo bwo gukoresha imiti mu gihe atakoresheje agakingirizo, bikamufasha kuba atakwandura Virusi Itera Sida.”
CC:Igihe.com