July 6, 2026

Nyanza: Abaganga barakekwaho uburangare bwahitanye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana we

Abaganga bane bo mu Bitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakekwaho gutanga serivisi mbi ku mubyeyi wagiye kubyara bikamuviramo kubyara umwana utuzuye waje no gupfa nyuma.

 

Ibi byabaye mu 2025, ariko barafashwe ku wa 28 Mata 2026 nyuma y’uko uwo mubyeyi agejeje ikirego ku RIB.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemeje ko bakurikiranywe n’iperereza, bugasaba abatanga serivisi z’ubuzima gukora kinyamwuga, n’abaturage bagatanga amakuru aho batabona serivisi nziza.