Abakozi babiri b’Akarere ka Rutsiro bari bamaze imyaka itatu baburana n’aka karere batsinze urubanza, basubizwa mu kazi ariko bahita basezera vuba.
Aba bakozi bari barirukanwe bakekwaho kunyereza inkunga, ariko urukiko rugaragaza ko byakozwe binyuranyije n’amategeko, rutegeka ko basubizwa mu kazi kandi bakishyurwa indishyi.
Nubwo bagaruwe ku kazi muri Mata 2026, umwe yabonye ahandi akazi undi asabwa gusezera kuko umwanya we wari waramaze guhabwa undi, bituma bombi basezera bataramara ukwezi.