Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi yakomerekejwe igitsina n’indaya nyuma yo gushyamirana ku mafaranga y’ubwishyu bari bemeranyije. Bivugwa ko bari bumvikanye ibihumbi 5000 Frw, ariko nyuma yo gukora imibonano, umugore amusaba andi mafaranga, umugabo arabyanga bituma havuka amakimbirane.
Mu gihe impaka zari zikomeje, uwo mugore yahise akomeretsa uwo mugabo igitsina, bituma ajyanwa mu bitaro bya Byumba kuvurirwa. Hari abavuga ko ikibazo cyatewe n’uko umugabo yashatse kwishyura make cyangwa kuyabura, nubwo we abihakana.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ukekwaho gukora iki cyaha yamaze gufatwa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’impamvu yabiteye.