Guverineri wa Central Bank of Congo, André Wameso, yatangaje ko guhera ku wa 9 Mata 2027, nta muntu uzaba wemerewe kwishyura serivisi akoresheje amadovize arimo n’idolari.
Ibi bije mu gihe idolari rimaze igihe rikoreshwa cyane muri RDC, aho rifite uruhare rugera hafi kuri 90% mu bikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Banki Nkuru ivuga ko iyi gahunda igamije kongerera agaciro ifaranga ry’igihugu no kurinda ubukungu bwacyo, nubwo izakomeza kwemera ikoreshwa ry’amadevize mu buryo bw’ikoranabuhanga muri banki.