July 6, 2026

Impinduka zikomeye muri Congo! igisirikare gishya cyo kurinda amabuye kiratangizwa

Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo rwatangije umutwe mushya usa n’igisirikare witwa Mining Guard, uzajya urinda ibirombe, kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi no gukurikirana amabuye y’agaciro kuva acukuwe kugeza agejejwe aho yoherezwa hanze.

 

Uwo mutwe watangijwe ku gitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo kurwanya imicungire mibi y’umutungo kamere no kongera inyungu z’igihugu mu bucukuzi. Ikiciro cya mbere kizaba kigizwe n’abantu hagati ya 2,500 na 3,000 bazatangira imirimo mu Ukuboza 2026 nyuma yo gutozwa.

 

Biteganyijwe ko mu 2028 uwo mutwe uzaba ugizwe n’abagera ku 20,000 bazacunga ibirombe 22 hirya no hino mu gihugu. Uyu mutwe uzasimbura abasirikare basanzwe barindaga ibirombe, ukaba waratewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

 

DR Congo ifite umutungo kamere munini cyane ubarirwa muri tiriyari 25 z’amadolari, ariko abaturage bayo benshi bagikomeje kuba mu bukene n’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.