July 6, 2026

Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila imushinja gukorana na M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Joseph Kabila wahoze ayobora Democratic Republic of the Congo, imushinja gufasha umutwe wa AFC/M23 no guhungabanya umutekano w’igihugu.

 

Ibi bihano birimo gufatira imitungo ye iri muri Amerika, mu gihe Kabila we ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko yasubiye i Goma kugira ngo akurikirane ibibazo by’igihugu cye no gushaka ibisubizo by’amahoro.

 

Amerika ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye ibiganiro by’amahoro mu karere, nubwo ikunze kunengwa kubogamira kuri Leta ya RDC no gushyira igitutu ku Rwanda mu bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.