Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma baravuga ko bababajwe n’amagambo yavuzwe n’umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umudugudu batuyemo aho ngo yakoresheje inama maze agaheza abagore badafite abagabo.
Aba bagore bavuga ko ubwo bitabiraga inama hageze igihe maze uwo muyobozi avuga ko abadafite abagabo bataha hagasigara abagore bafite abagabo. Ibi ngo byatumye abagore badafite abagabo bumva ko bahejwe ndetse ntibyabashimisha.
Umwe muri aba bagore nk’uko yavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1, mu kababaro kenshi yagize ati: “Twebwe tudafite abagabo, mudushakire ahantu tuba tugiye, cyangwa mudushakire umuntu uzajya adukorera inama yacu natwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Ndayisaba Steven yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru ntayo yarazi ariko ko agiye kubikurikirana ati: “Niba koko bimeze gutyo ntabwo byaba ari byo, kuko iyo bavuze inama y’igihugu y’abagore ntabwo baba bavuze abagore bafite abagabo gusa”.