July 6, 2026

Nyuma y’imyaka 3 baburana, abakozi ba Rutsiro batsinze Akarere basubizwa mu kazi

Abakozi babiri b’Akarere ka Rutsiro, Mujawimana Anathalie na Muhire Eliezer, basubijwe mu kazi nyuma y’imyaka itatu baburana, aho inkiko zagaragaje ko birukanwe binyuranyije n’amategeko. Bari barirukanwe mu 2023 bakekwaho kwiba inkunga y’imyenda yagenewe abahuye n’ibiza, ariko baza kugirwa abere n’urukiko.

 

Inkiko zitandukanye zirimo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi n’Urukiko Rukuru zemeje ko basubizwa mu kazi ndetse bagahabwa n’indishyi z’amezi atandatu y’umushahara. Akarere ka Rutsiro kabanje kujurira ariko amaherezo kemera kubashyira mu myanya yabo guhera muri Mata 2026.

 

Aba bakozi bavuga ko banyuze mu bihe bikomeye by’ubuzima kubera kubura akazi no gushyirwa ku rutonde rw’abatemererwa kubona akandi kazi, ariko bishimira ko ubutabera bw’u Rwanda bwabarenganuriye.