July 6, 2026

Intambara y’amagambo irakomeje! Donald Trump yibasiriye Papa Leo XIV ku by’intwaro za nucleaire za Iran

Donald Trump yanenze amagambo ajyanye na Pope Leo XIV, amushinja gushyira mu kaga abantu, avuga ko asa n’ushyigikiye ko Iran yagira intwaro za nucleaire. Ibi yabivuze mu gihe hari ukutumvikana ku ntambara Amerika yagabye muri Iran.

 

Gusa amakuru agaragaza ko Papa atigeze ashyigikira ibyo Iran yatunga intwaro za nucleaire, ahubwo yamaganye intambara anashimangira ubutumwa bw’amahoro. Yanavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo kunenga ibyo avuga, ariko ko we akomeza kwigisha Inkuru Nziza.

 

Ibi byakuruye impaka hagati y’impande zombi, aho Papa yahakanye ibyo Trump yamushinje, ashimangira ko idini rigamije amahoro aho gushyigikira intambara cyangwa intwaro za kirimbuzi.