Bishop Yvette Flunder, uyobora itorero ryo muri Amerika, yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bibiliya ikeneye kongerwamo “Isezerano rya gatatu” rikurikira Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Yavuze ko hari ibice byo muri Bibiliya atabona ko bikijyanye n’igihe, cyane cyane ibijyanye n’ubucakara n’uruhare rw’abagore mu itorero, anagaragaza ko Bibiliya atayifata nk’Ijambo ry’Imana ubwaryo ahubwo nk’amagambo ayivugaho.
Aya magambo ye ntiyishimiwe na benshi mu Bakristo, barimo abashumba n’abayoboke batandukanye bamunenze bavuga ko ari ukwivumbagatanya ku Ijambo ry’Imana. Bamwe bagaragaje ko ibyo yavuze bishobora kuyobya abantu, banamwibutsa ko Bibiliya idakwiye guhindurwa cyangwa kugabanywamo ibice bitewe n’uko isi ihinduka.
Nubwo bimeze bityo, Flunder azwiho gushyigikira amadini yakira abantu bose barimo n’abaryamana bahuje ibitsina, ndetse ari mu bayobozi bafite uruhare mu guteza imbere ibyo bitekerezo. Ibi byatumye impaka ku buryo Bibiliya isobanurwa n’uko amadini akwiye kwakira abantu zikomeza gufata indi ntera ku isi.