Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko Kiliziya Gatolika iri gukora iperereza ku itsinda ryiyise Abatowe, rivuga ko ryimitse Papa waryo w’Umunyarwanda.
Ibi byateje impaka nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza Harerimana Faustin ahabwa ibimenyetso by’ubuyobozi nk’inkoni, umusaraba na Bibiliya.
Kiliziya Gatolika ivuga ko ishaka gusobanukirwa neza iby’iri tsinda kugira ngo ikureho urujijo, mu gihe bamwe mu bayobozi bayo bagaragaza ko bishobora kuba ubuyobe budashingiye ku mahame ya Kiliziya.