Umugabo witwa Tuyishimire wo mu Karere ka Gicumbi ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba nyuma yo gukomeretswa ku gitsina n’indaya, bapfuye amafaranga y’ubwishyu. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, aho havutse impaka ku mafaranga bari bemeranyije.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari yumvikanye n’uwo mukobwa ibihumbi 5000 Frw, ariko nyuma y’uko abonye afite andi mafaranga, amusaba kuyongera kugeza ku 10,000 Frw, undi arabyanga. Ibyo byatumye habaho amakimbirane arangira amukomerekeje igitsina akoresheje urwembe.
Polisi yemeje ko ukekwaho iki cyaha yamaze gufatwa, mu gihe Tuyishimire ari kuvurirwa mu bitaro, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.