Mbere y’umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium, umwe mu bashinzwe ibikoresho wa Gorilla FC yasutse ibintu bimeze nk’ifu n’amasaka mu kibuga mbere y’uko umukino utangira.
Ibi byabaye ikipe ya Gorilla FC itangiye imyiteguro yo kwishyuhiriza, bikavugwa cyane kuko benshi babyise imigenzo idasanzwe ikoreshwa mu mupira.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho Gorilla FC yafunguye amazamu mbere Rayon Sports ikaza kwishyura ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.