June 11, 2026

“Nahitamo Amagaju na Etincelles aho guhura na Rayon”: Ouattara avugishije benshi

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, yavuze ko umukino bahuramo na Rayon Sports utamugora cyane ugereranyije n’indi mikino, ndetse ko yahitamo gukina n’Amagaju FC cyangwa Etincelles FC aho guhura na Rayon.

 

Yabigarutseho mu gihe yitegura umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, agaragaza ko nubwo ari umukino ukomeye ku bafana, kuri we aba ari umukino ufunguye woroshye gutsindamo.

 

Ouattara kandi yavuze ko we na bagenzi be biteguye kuwutsinda, mu gihe APR FC iri imbere ya Rayon Sports ku rutonde rwa shampiyona.