Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko amafaranga azagenerwa amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 yiyongereyeho 15%, aho azagera kuri miliyoni 871$, mu gihe igihembo rusange cy’iri rushanwa kizaba hafi miliyoni 900$.
Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 50$, iya kabiri ihabwe miliyoni 33$, mu gihe amakipe azasezererwa mu matsinda azahabwa miliyoni 10$. Buri gihugu kizitabira kizahabwa kandi miliyoni 2,5$ yo kwitegura.
Aya mafaranga yemejwe mu nama ya FIFA yabereye i Vancouver muri Canada, hanemezwa ko hari andi miliyoni 16$ azifashishwa mu gufasha abaherekeza amakipe n’ingendo zayo.