Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 11, ariko Rayon Sports iza kwishyura ku munota wa nyuma w’igice cya mbere ibifashijwemo na kufura.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko Gorilla FC irihagararaho, umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.