June 11, 2026

FERWAFA yafashe icyemezo gikomeye! Abakekwaho amarozi na match-fixing bahagaritswe

FERWAFA yahagaritse by’agateganyo abantu babiri bakekwaho imyitwarire idahwitse mu mupira w’amaguru, barimo Imurora Japhet ushinjwa ‘match-fixing’ na Ndatimana Olivier ushinjwa kumena ibintu mu kibuga byakekwaga nk’amarozi.

Ndatimana yafatiwe mu mukino wa Gorilla FC na Rayon Sports aho yanyanyagije ifu mu kibuga, mu gihe Imurora we akekwaho kuganira n’umukinnyi wa Musanze FC amusaba kwitsindisha.

Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bya ruhago ndetse babujijwe kwegera aho amakipe akorera, mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya nyuma cya Komisiyo ishinzwe Imyitwarire ya FERWAFA.

Imurora Japhet yahagaritswe mu mupira w’amaguru