March 7, 2026

Kirehe:Babangamiwe n’abantu batazwi bipfuka mu maso bakambura abagenzi ndetse bagafata n’abagore ku ngufu

Mu nzira zimwe na zimwe abaturage banyuramo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari yo mu karere ka Kirehe havugwa abagizi ba nabi bipfuka mu mazo bakambura abaturage utwo baba bafite ndetse ngo bagafata n’abagore bakabasambanya ku ngufu.

 

Umuturage umwe mu bavuganye na Radio/TV1 yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane kandi giteye impungenge abaturage cy’umutekano muke dufite. Muri uyu murenge wa Nyamugari yarimo inzira nyabagendwa icamo abajya mu isoko,…. Ariko uyu muhanda urimo ubugizi bwa nabi bukomeye kandi buri kuba ku manywa y’ihangu, nta mudamu uhaca ngo babure kumwambura cyangwa ngo bamusambanye, bamukorere ihohoterwa rikomeye.”

 

Aba baturage bakomeza bavuga ko aba bambuzi baba bahishe mu maso habo bambaye masike (masque). Umugore umwe ati: “Naringiye kwa muganga i Nyamugari, ngeze munsi y’ikigo cy’amashuri numva umuntu anturutse inyuma… nkuebutse inyumba mbona ni umuntu wambaye ibimasike yipfutse mu maso utabasha kubona isura ye, turarwana kuko nahise mbona ko ari umwicanyi ugiye kunyica”.

 

Uyu mugore akomeza avuga ko yamaze umwanya munini arwana n’uwo mugizi wa nabi kugeza ubwo yabonye azamuye icyuma maze umugore agifata kitaramugeraho, gusa ngo yafashe mo bugi intoki ze zirahakomerekera bikomeye.

 

Hari n’umwe mu bakobwa uvuga ko ubwo yari hamwe na mugenzi we baragiye aba bagizi ba nabi babagezeho maze babasambanya ku ngufu. Ati: “Ndangije nsa nk’umunaniye, atangira kunkubita inkoni. Aba atwambitse ubusa turi babiri aravuga ati [ndavuze ngo nimugarame] turagarama ari nako ari kudukubita inkoni. Hari saa tatu na mirongo ine n’umunani”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko usibye umuntu umwe watanze ikirego ko ntabandi bari bamenyekana mu bagirirwa nabi, ariko kuri ubu bakaba bari kubikurikirana. Akanaboneraho guhumuriza abaturage ababwira ko badakwiriye kugira impungenge z’umutekano wabo.