Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, bukamusabira igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yakoze mu Ukuboza 2025 yahitanye umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe mu iperereza.
Uregwa yemera ibyaha bimwe birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake no guhunga nyuma y’impanuka, ariko ahakana ibyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Urubanza rwasubukuwe ku wa 20 Mata 2026, aho imyanzuro y’urukiko iteganyijwe gutangazwa ku wa 4 Gicurasi 2026.