Umushumba wa Kiliziya Gatolika Pope Leo XIV yatangaje ko amagambo aherutse kuvuga atari agamije kunenga Donald Trump nk’uko byari byavuzwe n’itangazamakuru.
Yasobanuye ko ijambo rye ryari ryarateguwe mbere y’ibitekerezo bya Trump, kandi ko ryari rigamije gutanga ubutumwa bw’amahoro, atari ugushyamirana na we.
Ibi byakurikiye amagambo Trump yavuzemo ko Papa ari umunyantege nke, nyuma y’uko amusabye guhagarika intambara yo muri Iran.
Na JD Vance yavuze ko ibyabaye ari ugutandukana mu gusobanukirwa, ashimira ubutumwa bwa Papa.