March 7, 2026

Bwa mbere mu mateka ye, Papa Sava yasohoye filime irangira ayita “What a day”

Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko, Papa Sava n’andi menshi bitewe na filime yagiye akina, ari mu myiteguro yo gusohora inshya yise ‘What a day’ ya mbere irangira azaba ashyize ku isoko.

 

Iyi filime nshya ya Niyitegeka yayikoze mu kwizihiza imyaka 30 amaze mu ruganda rwa sinema n’ubuhanzi muri rusange, izerekanwa ku mugaragaro ku wa 30 Mutarama 2026.

 

Mu kiganiro na IGIHE, Niyitegeka yavuze ko iyi filime igaruka ku nkuru y’umumotari uba azengerejwe n’ibibazo byo mu rugo agahitamo kwiba igikapu cy’umugenzi yumva ko aricyo kigiye kuba igisubizo ariko akisanga ahubwo yikururiye ibindi.