July 6, 2026

Urukundo rw’i Hollywood rukomeje gufata indi ntera! Kim na Hamilton ntibagihisha amarangamutima

Umunyamideli Kim Kardashian na Lewis Hamilton bongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara bari mu bihe by’urukundo ku mucanga wa Malibu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yabo basomana kandi bishimanye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, akomeza gushimangira amakuru y’urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2026.

Aba bombi bamaze igihe bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, bigaragaza ko umubano wabo uri kugenda ukomera.