Bruce Melodie yageze ku ntera ikomeye yo kugira ‘subscribers’ miliyoni imwe kuri YouTube, aba umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babigezeho.
Ibi byaturutse ku kazi kenshi, indirimbo zakunzwe n’imikoranire n’abahanzi bo mu mahanga byamufashije kwagura izina rye.
Aha ageze asanze abandi bahanzi barimo Meddy na Israel Mbonyi, bikaba bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri kugera ku rwego mpuzamahanga.