July 6, 2026

Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Harerimana igifungo cy’imyaka irindwi

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhamya Jean Bosco Harerimana uzwi nka Bishop Harerimana, bumusabira igifungo cy’imyaka irindwi kubera ibyaha akurikiranyweho.

Aregwa hamwe n’umugore we ibyaha birimo uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni. Uwamureze avuga ko yamuhaye miliyoni 10 Frw ngo amusengere, ariko ntibigerweho.

Uregwa we ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko ikibazo cyaturutse ku kutumvikana n’uwamureze.

Urukiko ruzatangaza icyemezo cyarwo ku wa 14 Gicurasi 2026.