July 6, 2026

Ntawumuhiga! Taylor Swift ni we uyoboye abahanzi bumviswe cyane mu mateka

Umuhanzi Taylor Swift ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi 20 b’ibihe byose bumviswe cyane kuri Spotify, mu gihe uru rubuga rwizihizaga imyaka 20 rumaze. Swift w’imyaka 36 yakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki, aho anafite abasaga miliyoni 101 bamwumva buri kwezi, akaza ku mwanya wa mbere akurikirwa na Bad Bunny na Drake.

 

Muri uru rutonde kandi, Bad Bunny ni we uyoboye ku ruhande rwa album, aho ‘Un Verano Sin Ti’ ari yo yumviswe cyane kurusha izindi, igakurikirwa na ‘Starboy’ ya The Weeknd. Izindi album zikomeye zirimo ‘÷ (Deluxe)’ ya Ed Sheeran na ‘SOUR’ ya Olivia Rodrigo.

 

Ku ruhande rw’indirimbo, ‘Blinding Lights’ ya The Weeknd ni yo iyoboye izumviswe cyane, igakurikirwa n’izindi zirimo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran na ‘As It Was’ ya Harry Styles. Ibi byose bishimangira uburyo Spotify yabaye igikoresho gikomeye mu guteza imbere no gukwirakwiza umuziki ku Isi.

Taylor Swift ayoboye abahanzi b’ibihe byose kuri Spotify