July 6, 2026

Umuryango wahindutse isibaniro! Umugore n’umwana we bakurikiranyweho kwica se bamutemaguye

Mu Karere ka Rwamagana, umugore w’imyaka 45 n’umuhungu we w’imyaka 22 batawe muri yombi bakekwaho kwica umugabo wabo/se w’imyaka 47, bamwica mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2026. Ibi byabereye mu Murenge wa Fumbwe, aho amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

 

Bivugwa ko aba bombi bafatanyije gukora ubu bwicanyi mu ijoro, nyuma bahita bafatwa n’inzego z’umutekano. Kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe iperereza rikomeje.

 

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma, mu gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo ashobora kuvamo ibyaha bikomeye nk’ibi.