July 6, 2026

Uganda: Bashyinguye uwo bibwiraga ko yapfuye, nyuma bamubona atembera

Umuryango wa Godwin Baguma waguye mu kantu nyuma yo kumubona ari muzima, nyamara wari umaze umunsi umushyinguye.

Byatangiye ubwo Polisi yabonaga umurambo wangiritse cyane, umuryango ukawemeza nk’uwabo, uhita utangira gahunda yo kumushyingura.

Nyuma y’umunsi umwe ashyinguwe, amakuru yaje gutangaza ko Baguma yabonetse ari muzima mu gace ka Lubongo, bituma umuryango ujya kumushakisha ukamubonana.

Umurambo wari washyinguwe wahise utabururwa usubizwa mu bitaro, mu gihe hagishakishwa nyirawo nyakuri.