Ubuyobozi bwa AFC/M23 na MONUSCO bagiranye ibiganiro i Goma bigamije kureba uko agahenge mu burasirazuba bwa RDC kubahirizwa. Ibi byabaye mu ruzinduko rwa mbere rw’Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan.
Swan yavuze ko Goma ari ingenzi mu kugenzura agahenge, anashimangira ko MONUSCO izashyigikira ibikorwa by’urwego mpuzamahanga EJVM+. Yasabye ko ibitero bya drones bihagarara ndetse n’ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa kugira ngo ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bigende neza.
Ku ruhande rwa AFC/M23, bagaragaje ko gufungura ikibuga cy’indege n’ikirere biri mu nshingano za Leta ya RDC, bayishinja kuba yarabifunze ndetse ikanangiza ibikorwa by’icyo kibuga.