Umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko azataramira abakunzi be bo mu Bwongereza, mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Leeds tariki 27 Kamena 2026, mu rugendo rwe rwa album “Hobe”. Amatike yamaze kujya hanze, aho asanzwe ari $50 mu gihe ayagurwa hakiri kare ari $35.
Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bwongereza, nyuma y’igitaramo yahakoreye i London mu 2024. Icyo gihe cyari cyitabiriwe n’abantu benshi, bigatuma abakunzi be bongera kugira amatsiko yo kongera kumubona ku rubyiniro.
Iki gitaramo cya Leeds kitezweho kuzaba gikomeye, kikaba kiri mu bikorwa mpuzamahanga Mbonyi akomeje gukora mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino ku Isi.