July 6, 2026

Urukiko rwemeje ko Gitifu ukekwaho gutegeka Kwibuka tariki 6 Mata, afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye rwategetse ko Ndamyimana Daniel wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Bugarama afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

 

Akurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko yakoze mu gihe cyo gutegura no kwitabira ibikorwa byo kwibuka.

 

Ndamyimana we yabihakanye, asobanura ko ibyo yakoze byari ugushaka inama ku bayobozi be no gukurikiza amabwiriza bahawe.

 

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwa afunze, kugira ngo iperereza rikomeze neza.