Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana wari waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, yongeye kuboneka ari muzima.
Yagarutse iwe ku gicamunsi, nyuma gato umugore bari bagiye gushakana na we arahagera azana n’ibikoresho by’ubukwe ndetse n’abamuherekeje, bahita batangira kubana.
Amakuru avuga ko mbere yo kubura yari yatangaje ko hari abantu babangamira ubukwe bwabo, ari na byo byatumye yigendera akabuhagarika by’agateganyo.