March 17, 2026

Goma: Harashwe abajura bitwaje intwaro bamburwa ibyo bari bibye

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryishe abajura batanu bari bitwaje intwaro, bashatse guhungabanya umutekano w’abatuye mu Mujyi wa Goma baturutse muri Pariki ya Virunga.

Mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Werurwe 2026, mu bice biri mu nkengero za Goma birimo Mugunga, CCK muri Kyeshero na Ndosho humvikanye urusaku rw’amasasu rwamaze hafi amasaha abiri.

Byavugwaga ko abo mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC ari bo bateye uyu mujyi baturutse muri Virunga, AFC/M23 ihangana na bo kugira ngo igarure ituze n’umutekano.

Abaturage bo muri ibi bice batangaje ko aba bajura bashakaga kumena amaduka yabo kugira ngo batware ibyari birimo byose. Bashimiye AFC/M23 ko yihutiye gutabara imitungo yabo itaratwarwa.

Umwe yagize ati “Niba ari inzara yabaryaga simbizi. Bamennye inzugi ebyiri, babanje kumena urwo mu baturanyi ariko birabananira. Leta yihutiye gutabara, ubutabazi bwaje, turabashimira cyane kuko iyo bataza, byose biba byatwawe.”

Meya w’umujyi wa Goma, Julien Katembo, yasobanuye ko aya mabandi yashatse guhungabanya umutekano w’abaturage ariko ko atanu muri yo yishwe na AFC/M23.

Ati “Mu ijoro ry’ejo rishyira uyu munsi, amabandi yaturutse muri pariki yaje guhungabanya umutekano w’abaturage bacu. Ingabo za AFC/M23, ARC, zari maso, zabashije kwica amabandi atanu.”

Meya Katembo yatangaje ko Pariki ya Virunga irimo abitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano w’ibice AFC/M23 igenzura, ariko ko iri huriro rizabasangayo kugira ngo ribasenyere aho bari.

AFC/M23 yasabye abaturage kuba maso kugira barwanye ubugizi bwa nabi, bakanayiha amakuru y’ibishobora kubahungabanyiriza umutekano kugira ngo ibarinde.

Inkuru ya IGIHE