July 6, 2026

Kirehe: Abasore b’impanga mu mazi abira nyuma yo gukubita umunyerondo kugeza inzogera yirenze

Abasore babiri b’impanga bafite imyaka 21 bo mu Karere ka Kirehe bari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita abanyerondo bari mu kazi, umwe muri bo akahasiga ubuzima.

 

Ibi byabaye nijoro ubwo abanyerondo bageragezaga kubabuza kwiba, bakabarwanya bikomeye bakomeretsa umwe bikabije kugeza apfuye agejejwe kwa muganga.

 

Abo basore bahise batoroka, ubu barimo gushakishwa, mu gihe ubuyobozi busaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bafatwe baryozwe icyaha.