Abaturage bo mu kagari ka Nkanga, umurenge wa Sake wo mu Karere ka Ngoma basanze umugabo wari usanzwe asoresha yaguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero hejuru ye haryamye umukobwa bikekwa ko basambanaga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wasanzwe mu mwobo yapfuye yari afite imyaka 50, akaba yari asanzwe yishyuza imisoro muri uyu Murenge wa Sake, umukobwa basanze amuri hejuru afite imyaka 29, bakaba bari biriwe basangira kuri Noheri.
Umwe mu baturage wabibonye biba yavuze ko ubwo uwo mugabo n’umukobwa bari basohokanye kuri Noheri bakiyakira, batashye neza ariko baza gusangwa muri icyo cyobo cyahoze ari umusarane kiri hafi y’akayira.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko ibyabaye kuri abo baturage babifata nk’impanuka kuri ubu umukobwa akaba yajyanywe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo yitabweho.