Imbuto Foundation amahirwe agenewe abanyeshuri bashya bazatoranywa n’uko basabirwa kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze muri Edified Generation Scholarship Programme.
Imbuto Foundation
Kigali, ku wa 11 Kanama 2026
O/Ref.: Imbuto/dg/es//2026/044
Bwana/Madamu Umuyobozi w’Akerere (Bose)
Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere (Bose)
Impamvu: Gusaba gutoranya abanyeshuri bashya basabirwa kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze muri “Edified Generation Scholarship Programme”
Madamu/Bwana Muyobozi,
Imbuto Foundation, binyuze muri gahunda ya “Edified Generation Scholarship Programme”, ifasha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batsinda neza kandi bafite imyitwarire myiza, ariko baturuka mu miryango itishoboye idafite ubushobozi buhagije bwo kwishyurira amashuri, biga mu mashuri yisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na Leta.
Ni muri urwo rwego tubasaba ubufatanye mu gutoranya abanyeshuri 10 batuye mu Karere muyobora bakeneye ubu bufasha kurusha abandi. Ifishi izifashishwa mu kuzuza urutonde rw’agateganyo iri ku mugereka wa kabiri w’iyi baruwa, ikaba igomba kuzuzwa no koherezwa ku Imbuto Foundation, iriho umukono w’ubuyobozi na kashe y’Akarere bitarenze ku wa 26 Kanama 2026 kuri: [email protected], mugatanga kopi kuri: [email protected].
Imbuto Foundation izasuzuma urutonde rwose rw’abasabiwe, iruhuze n’ingengo y’imari ihari, ibone gusohora urutonde rwa nyuma rw’abatoranijwe mu ntangiriro za Nzeri 2026.
Amabwiriza agenga iki gikorwa ari ku mugereka wa mbere. Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Bwana Kabanda Shyaka Jean Paul kuri 0788352525 cyangwa mukatwandikira [email protected].
Tubashimiye ubufatanye mukomeje kutugaragariza.
Mugire Amahoro.
Elodie SHAMI
Umuyobozi mukuru
Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s