August 13, 2026

Imbuto Foundation Amabwiriza arebana no gutoranya abanyeshuri bashya bazishyurirwa amafaranga y’ishuri na Imbuto Foundation mu mwaka w’amashuri 2026-2027

 

Imbuto Foundation Amabwiriza arebana no gutoranya abanyeshuri  300 bashya bazishyurirwa amafaranga y’ishuri na Imbuto Foundation mu mwaka w’amashuri 2026-2027.

  1. Ibigenderwaho kugira ngo umunyeshuri ajye mu bashobora kwishyurirwa na Imbuto Foundation

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kujya ku rutonde rw’abashobora kwishyurirwa amafaranga y’ishuri na Imbuto Foundation, agomba kuba yujuje ibi bikurikira byose:

  • Kuba yiga mu ishuri ryisumbuye rya Leta cyangwa rifashwa na Leta yaba yiga acumbikiwe ku ishuri cyangwa yiga ataha;
  • Kuba ari muri kimwe muri ibi byiciro by’amashuri bikurikira:
    • Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level);
    • Amashuri yisumbuye rusange (General Education);
    • Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET);
    • Amashuri Nderabarezi (TTC);
  • Kuba yaragize impuzandengo y’amanota nibura 70% mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026;
  • Kuba afite imyitwarire myiza;
  • Mu gihe cyo gutoranya, hitabwa by’umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga, cyane cyane abafite imbogamizi zikomeye zibangamira imyigire yabo;
  • Kuba adasanzwe afite undi mufatanyabikorwa umwishyurira amafaranga y’ishuri.
  1. Inshingano z’Akarere mu gutoranya abanyeshuri

Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa gukora ibi bikurikira:

  • Gushyiraho no kumenyekanisha uburyo buboneye kandi budaheza bwo gutoranya abanyeshuri bujuje ibigenderwaho mu gutoranya abanyeshuri byavuzwe haruguru;
  • Kohereza ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, iherekejwe n’urutonde rw’abanyeshuri 10 batoranyijwe, rwasinywe kandi ruriho kashe bitarenze tariki ya 28 Kanama 2026 (Reba umugereka wa 2);
  • Gutanga kopi y’indangamanota y’umwaka w’amashuri wa 2025–2026 ya buri munyeshuri.
  • Kuzuza amakuru y’inyongera asabwa muri “Excel sheet” izatangwa na Imbuto Foundation binyuze ku mukozi uyihagarariye mu Karere.
  1. Gusuzuma no kwemeza urutonde rw’abanyeshuri bazishyurirwa amafaranga y’ishuri na Imbuto Foundation
  • Imbuto Foundation izasuzuma ubusabe bwavuye mu Turere twose.
  • Urutonde rwa nyuma rw’abanyeshuri bazishyurirwa amafaranga y’ishuri ruzohererezwa buri Karere mu ntangiriro za Nzeri 2026.

Icyitonderwa

Urutonde rw’abanyeshuri bishyurirwa na Imbuto Foundation rusubirwamo buri mwaka. Kugira ngo umunyeshuri akomeze kwishyurirwa, agomba gukomeza kugira amanota meza atari munsi ya 70% no kugaragaza imyitwarire myiza. Umunyeshuri wese utujuje ibi, akurwa muri iyi gahunda ya Edified Generation Scholarship.

Image

 

Image

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s