Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwakatiye Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica uwahoze ari umugabo we, Noël Emile Habimana, mu 2022. Uyu mushoramari yabanje kuvugwa ko yazize impanuka, ariko iperereza ryaje kugaragaza ko yishwe, umurambo we ugashyirwa mu modoka hagamijwe kuyobya ubuyobozi.
Giramata yafatanyije n’umushoferi we Rafiki Munyamagaju, na we wakatiwe imyaka 35 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, nyuma yo kwemera icyaha no kwicuza. Urukiko rwagaragaje ko bagerageje no guhimba raporo y’ibitaro igaragaza ko nyakwigendera yazize impanuka.
Umucamanza yashimangiye ko icyaha bakoze kiremereye cyane kuko cyari giteguranyijwe kandi kigamije kuyobya inzego z’ubutabera, bityo gihabwa ibihano bikomeye.